AMAKURU

Tuesday, 17 September 2013

Umugabo wambaye ubusa yafashe Beyonce ku ngufu imbere y'imbaga y'abafana muri Brezil-AMAFOTO


Umugabo wambaye ubusa yafashe Beyonce ku ngufu imbere y'imbaga y'abafana muri Brezil-AMAFOTO



Mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 16/9/2013, umugabo wambaye ubusa yatunguye abantu ubwo yasimbukiraga Beyonce maze amufata ku ngufu baragundagurana abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nk’uko Mailonline yabitangaje uyu mugabo ngo yafashe Beyonce ,umugore wa Jay-Z,  ku ngufu ngo kubera urukundo amufitiye. Mu buzima bwe ngo yari atarabasha kwegerana na Beyonce ngo byibuze abone amahirwe yo kuba yamukozaho intoki.
Uyu mugabo ni gutya yasimbukiye Beyonce maze amuryamisha hasi

Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka
Beyonce wakunzwe cyane mu ndirimbo ye Halo we ntabwo yiyumvishaga neza ibiri kumubaho dore ko ubwo yaririmbiraga abturage bo muri Brezil yagiye kumva umuntu ufite ingufu zidasanzwe amugundiriye maze amuryamisha hasi imbere y’abafana. Abashinzwe kurinda umutekano w’uyu muhanzikazi bahise bahagoboka maze Beyonce baramuhagurutsa dore ko yari yabuze ingufu zo guhaguruka arihangana akomeza igitaramo.
Beyonce yakomeje igitaramo
Abashinzwe kumurindira umutekano bamaze kumuhagurutsa anashize igihunga yari afite yahise afata indangururamajwi maze agira ati, “Ntakibazo, ntakibazo byakemutse.” 
Beyonce yahise abaza izina ry’uyu mugabo wamukoreye aka gashya ngo kubera urukundo maze na we amubwira ko amukunda cyane. Beyonce nyuma yo kuryamishwa hasi n’uyu mufana yamubwiye ati, “ Murakoze ndabakunda cyane”
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe bidasanzwe
Beyonce n'umwana we Blue Ivy

No comments:

Post a Comment