AMAKURU

Wednesday, 23 October 2013

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 23/10/2013 arizihiza isabuku y’imyaka 56 amaze abonye izuba( inyarwanda.com)


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 23/10/2013 arizihiza isabuku y’imyaka 56 amaze abonye izuba kuko yavutse ku itariki ya 23 Ukwakira mu mwaka w’1957.



Paul Kagame , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavutse ku itariki ya 23/10/1957, avukira ahahoze hitwa Komine Tambwe, mu ntara y’Amajyepfo igihugu cy’u Rwanda kikiri mu bukoroni bw’Ababiligi aho cyategekanwaga n’ u Burundi ubwo bavugaga Rwanda-Urundi.
Aha hitwaga  Komine Tambwe, ubu niho hahindutse Akarere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo. Paul KAGAME  yavukiye ku gasozi kitwa Nyarutovu, ubu ni bugufi y’umujyi wa Ruhango.
Nyakubahwa Paul KAGAME yashinze urugo mu mwaka w’ 1989, mu mujyi wa Kampala, arushingana na Madame Jeannette Kagame.
Paul Kagame
Kuri uyu munsi mu Rwanda ndetse no ku isi hose muri rusange, Abanyarwanda n’abanyamahanga bari koherereza ubutumwa bugufi bifuriza Nyakubahwa Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Ibi bikaba bigaragara cyane ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook ndetse  na Twitter, aho abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bagiye bandika ku nkuta(wall) bifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Isabukuru nziza y’amavuko.
Paul Kagame kandi uretse kuba ari Perezida w’ u Rwanda anakunda Siporo. Uretse kuba akunze guteza imbere imikino anatanga inkunga ikenewe na we ubwe ni umu Sportif kuko akina umukino wa Golf, Tennis ndeste akaba n’ umufana mukuru w’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ni umuyobozi mukuru w’igihugu kandi ushyigikira imikino n’imyidagaduro ndetse akaba atera ingabo mu bitugu abakinnyi b’u Rwanda cyane cyane iyo  hari ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira  amarushanwa mpuzamahanga. Mu makipe yo hanze, Perezida Paul Kagame afana mu buryo bukomeye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza gusa mu ijoro ryakeye ikipe ya Dortmund yaraye itsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mikino ya Champions League.
Ibi byagaragaye cyane ubwo Nyakubahwa Paul Kagame yateraga ingabo mu bitugu ikipe y’abatarengeje imyaka 17, ubwo yari igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2011, iyi mikino ikaba yarabereye muri Mexique.
Uretse ibi, Nyakubahwa Paul Kagame niwe unatera inkunga irushanwa rya CECAFA, irushanwa ryanamwitiriwe.
Si imikino gusa Paul Kagame ashyigikira ahubwo n’umuziki aharanira ko watera imbere kuko kenshi  iyo afite uruzinduko mu mahanga akenshi akunze kujyana n’abahanzi batandukanye bagakorerayo ibitaramo.
Iri shyaka n’ubwitange Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agaragaza mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro, bituma abanyarwanda cyane cyane  urubyiruko barushaho kumukunda kuko bamubonamo umuyobozi ushishikajwe no guteza imbere u Rwanda by’akarusho urubyiruko rukamubonamo umuntu w’icyitegererezo mu gutegura ejo harwo hazaza. Paul Kagame akangurira abanyarwanda cyane urubyiruko gusigasira no guteza  imbere umuco nyarwanda.
Twifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  Isabukuru nziza y’imyaka 56 amaze abonye izuba. Imana ikomeze imuhe umutima wo gukunda no guteza imbere u Rwanda cyane cyane imikino n’imyidagaduro dore ko yitabirwa n’umubare munini w’urubyiruko ari narwo maboko y’igihugu cy’ejo hazaza.

No comments:

Post a Comment