Ku mugoroba wo kuwa 27 Ukwakira ibisasu bitanu byatewe mu kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, byatumye bamwe mu baturage bahunga ibya bo basanga bagenzi babo basa n’aho bitaruye umupaka, Bahame Hassan avuga ko batangiye gusubira mu bya bo batitaye ko hari urusaku rw’amasasu rucyumvikana.
mu gihe ibisasu biturutse muri Congo Kinshasa bikomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, arahumuriza abaturage ko bidakwiye gutuma bahagarika imirimo ya bo kuko bimenyerewe ko intambara z’iki gihugu cy’abaturage zidashira.
mu gihe ibisasu biturutse muri Congo Kinshasa bikomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, arahumuriza abaturage ko bidakwiye gutuma bahagarika imirimo ya bo kuko bimenyerewe ko intambara z’iki gihugu cy’abaturage zidashira.
Bahame aganiraga na Radiyo Rwanda ku murongo yavuze ko abaturage badakwiye guterwa ubwoba n’iyo ntambara, ati “Haracyumvikana urusaku rw’ibisau biremereye i Kibumba ahitwa ku mboga (abandi bahita ku Route) ariko abaturage bacu bahagaze neza kuko n’imidugudu itatu ya Hehu yari yimukiye ku baturanyi yatangiye gusubira mu byayo.”
Akomeza agira ati “Kabone n’aho ayo masasu yavuga ari menshi gute ntibibuza abaturage bacu gukomeza imirimo yabo kuko bimaze kumenyerwa ko intambara z’Abanyekongo zidashira.”
Nubwo aba baturage baturiye umupaka bakomeje imirimo ya bo, barimo kuyikora nabi kuko hari n’abo amasasu mato mato atimo gukomerekereza mu bikorwa byabo.
Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda Ibii bisasu bimaze guhitana abaturage babiri ndetse binakomeretse abandi basaga batatu.
Abahungira mu Rwanda ntibemera kujyanwa mu nkambi
Sheikh Bahame yavuze ko abaturage bahunze intambara bavuye Kibumba n’ahandi barimo kwanga kuva mu biturage ngo berekere mu nkambi ya Nkamira aho bashobora kubona imfashanyo.
Bahame ati “ Byose babiterwa n’uko usanga aho bahungira ari ho imiryango ya bo yashyingiye kuko Abanyarwanda n’Abakongomani bo ku mupaka baragenderana ndetse bakanashyingirana. Bahame avuga batabemerera kubana n’abaturage ahubwo bari gushyirwa mu bigo by’amashuri.”
Urusaku rw'amasasu yo muri Congo ntirubabuza abaturage bo muri Busasamana, AKarere ka Rubavu, gukomeza imirimo ya bo
Impunzi zaherukaga ubwo rwari rwambikanye na none ahitwa Kibati zatangarije IGIHE ko indi mpamvu ibatera kwigumira mu giturage ari uko baba batizeye ko intambara izakomeza, baba barekereje ko haboneke agahenge bakisubirira iwabo.
Amaherezo y’iyi ntambara ni ayahe ?
Mu itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara n’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira rivuga ko abari bawuhagarariye mu nama y’imishyikirano yaberaga i Kampala muri Uganda bagiye gukurwayo kugira ngo bongerere ingufu abari ku rugamba.
M23 yemera ko yarekuriye ingabo za Guverinoma (FARDC) agace ka Kiwanja kugira ngo itange agahenge ku baturage bahaturiye kuko ngo izi ngabo zikoresha imitwe nka FDRL, Mai-Mai mu kwica no guhohotera abaturage.
Nyamara Monusco n’ingabo za Congo zo zivuga ko M23 yavuye muri aka gace kubera igitutu yari yocyejwe, binatuma yamburwa n’akandi gace ka Rutchuru.
Intambara isa n’aho igiye gufata indi sura kuko ibiganiro by’i Kampala bitangiye guteshwa agaciro.
Kuwa 26 Ukwakira 2013, Amerika n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (AU) byamaganye Congo ikomeje gutera ibisasu mu Rwanda kuko bifatwa nk’ubushotoranyi bushobora gushyira u Rwanda mu ntambara rutiteze.
Umuyobozi w’ibiro by’ubuvugizi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Jen Psaki, avuga ko ubwo bushotoranyi bugomba gukorwaho ipereza ryihuse n’itsinda ry’ingabo ryashyizweho n’Umuryango wa ICGLR mu kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo (EJVM).
Ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Catherine Ashton, avuga ko inzira y’ibiganiro yari yaratangiye i Kampala yakomeza kuko ariho igisubizo cyava.
src igihe
No comments:
Post a Comment