AMAKURU

Wednesday, 11 September 2013

NUR : Imibonano mpuzabitsina ikabije yatumye ajyanwa mu bitaro

NUR : Imibonano mpuzabitsina ikabije yatumye ajyanwa mu bitaro

Shampiyona izajya ikinwa kuwa Gatanu, abafana bagura icyo kunywa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere wo gutangiza umwaka w’amashuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) 2013, tariki ya 08 Nzeri 2013, umwe mu bakobwa baje gutangira mu mwaka wa mbere tutashatse gutangaza amazina ye, yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga gusura umuhungu biganye mu mashuri yisumbuye banakundana bagakora imibonano mpuzabitsina kugera aho atereye ubwenge akarinda iyo ajyanwa mu bitaro.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu banyeshuri bari baje gusura uyu mwana w’umukobwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, (CHUB) uyu muhungu ngo yari asanzwe atereta uyu mukobwa kuko biganye mu mashuri yisumbuye nyuma baza guhurira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho yaje kumuca mu rihumye.
Nyamukobwa ngo yarifashe arijyana ku giti cye, aho umusore acumbitse muri Kaminuza, bafata ka manyinya nyuma baza gutangira gukora imibonano mpuzabitsina, aho byaje kurangira nyamukobwa ataye ubwenge, biba ngobwa ko umuhungu afashwa n’umuzamu wa Kaminuza kugeza uno mukobwa ku icumbi rye.
Uyu mukobwa ngo bagisoza gukora imibonano mpuzabitsina, nk’uko bagenzi be babitangarije IGIHE, ngo yataye ubwenge ata imyambaro ye y’imbere ahubwo yiyambarira ipantaro y’umusore.
Ubwo umwe mu bazamu ba kaminuza yari amugejeje ku icumbi, yaje kujyanwa kwa muganga, maze umuhungu nawe atabwa muri yombi aho acumbikiwe na Polisi sitasiyo ya Ngoma mu karere ka Huye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Polisi y’aho uyu musore afungiye, badutangarije ko uyu muhungu yafashwe akekwaho ko yaba yarahaye uyu mukobwa ibiyobyabwenge, ariko ngo kuva aho uyu mukobwa yakangukiye uyu musore agiye guhita arekurwa.
Buri mwaka abakobwa bakiza gutangira muri Kaminuza bagira udushya
Ibikorwa byo kwibasira abakobwa baba baje gutangira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, cyane cyane bijyanye no kubakoresha imibonano mpuzabitsina, bikunze kuvugwa muri iyi kaminuza, kuva aho abakobwa nabo batangiriye kuyijyanwamo kuyigamo, kugeza aho noneho n’amazina yari asanzwe ahimbwa abanyeshuri (promotion runaka) asigaye agendera ku dushya twabaye kuri abo bakobwa.
Nko mu mwaka w’amashuri wa kaminuza wa 2011, abakobwa baje kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda bahawe izina ryiswe "Indangare" kubera ko umwe muri bo yaje kwiyandikisha, abahungu bakamuyobya bakamujyana mu icumbi ry’abahungu ry’ahitwa i Madina [ibyamubayeho byo bizwi nawe n’abo bari kumwe icyo gihe ndetse n’Imana yo mu ijuru gusa] naho abahungu bo icyo gihe bari biswe "Nyakatsi".
Si aka kataraboneka gusa, kuko icyo gihe abakobwa bagera kuri 60 bose, baje gupimwa bagasangwa batwite, inda batewe mu mezi ya mbere bageze muri kaminuza.
Ubu abanyeshuri baje kwiga i Butare, muri uyu mwaka wa 2013, bakaba bariswe Inyatsi n’Abadehe. Abakobwa biswe "Inyatsi" mu gihe abahungu bo biswe "Abadehe".

No comments:

Post a Comment