Ikibazo cy’Amavubi si icyo mu 2013, kimaze imyaka : Kuki kidashakirwa umuti ?
Nyuma yo kuva mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004, Amavubi amaze gukina amajonjora 3 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ; igikombe cya 2006 cyabereye mu Budage, 2010 muri Afurika y’Epfo n’icyo mu 2014 kizabera muri Brazil. Muri aya majonjora yose Amavubi yabaga aya nyuma mu matsinda yabaga arimo.
Biragoye kumenya amafaranga yatanzwe muri iyi myaka yose kuko uretse gutegura ikipe y’igihugu mu mwiherero n’ingendo yakoze, hamaze kwirukanwa abatoza 10 aho mu myaka 5 bahembwe miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nibura buri mwaka u Rwanda rwirukana umutoza. Ese hakozwe iki ? None se ikibazo cyari abatoza ?
Abaminisitiri b'imikino : Mitali, Habineza na Bayigamba. Muri bo ni nde wabazwa umusaruro mubi w'Amavubi ?
Nyuma y’imyaka ibiri Jenoside ihagaritswe mu Rwanda, Amavubi yitabiriye amajonjora y’igikombe cy’Isi mu 1998 cyagombaga gukinirwa mu Bufaransa, mu majonjora y’ibanze u Rwanda rwakiriye Tuniziya i Kigali maze rutsindwa ibitego 3-1, igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Leon Mupenzi, hari ku itariki ya 2 Kanama 1996.
Umukino wo kwishyura i Tunis, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 maze urugendo rwo kujya i Paris rurangirira aho.
Umukino wo kwishyura i Tunis, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 maze urugendo rwo kujya i Paris rurangirira aho.
Urugendo rwo kujya gukinira igikombe cy’Isi mu Nyanja ya Pasifika mu Buyapani na Koreya y’Epfo mu 2002, Amavubi yasezerewe rugikubita nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 4-2 mu mikino ibiri. Amavubi yatsindiwe na Hassan Mili ndetse na Julien Nsengiyumva.
Iyi kipe yari irimo abakinnyi nka Bizagwira Leandre, Kalisa Claude, Karekezi Olivier, Ntaganda Elias, Sibomana Abdul, Nshimiyimana Eric baje guhesha Amavubi itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tuniziya.
Nyuma yo kuva mu gikombe cy’Afurika cyo mu 2004, u Rwanda rurangiza amajonjora ari urwa nyuma mu matsinda
Ubudage 2006 : Amavubi yatsinzwe imikino 7 mu 10 bakinnye ; amanota 5/30
Urugendo rwo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2006 cyabereye mu Budage, u Rwanda rwatsinze Namibia mu majonjora y’ibanze ibitego 4-2 mu mikino ibiri, maze rwisanga mu itsinda rya 4 hamwe na Angola, Nigeria, Algeria, Gabon na Zimbabwe.
Amavubi yatsinze umukino umwe wa Gabon ibitego 3-1 maze rutsindwa imikino 7, runganya 2, rusoza imikino yo mu itsinda ari urwa nyuma n’amanota 5 kuri 30 n’umwenda w’ibitego 10.
Iyi kipe yatozwaga na Ratomir Dujkovic wari wajyanye Amavubi mu gikombe cy’Afurika yatangiye muri Kamena 2004 yarangiye u Rwanda ari urwa nyuma mu itsinda.
Amavubi yagiye mu gikombe cy'Afurika mu 2004
Afurika y’Epfo 2010 : Amavubi yarangizanye urugendo amanota 2/18 nta mukino atsinze
Mu majonjora abanza, u Rwanda rwarakomeje nyuma yo gutsinda imikino 3 kuri 4 mu itsinda rito ryarimo Moroc na Mouritania ; Amavubi yatozwaga n’umutoza Branco Tucak.
Mu itsinda C, u Rwanda rwari kumwe na Algeria, Misiri na Zambia. Mu mikino itandatu rwatsinzwe 4 maze banganya 2 n’amanota abiri n’umwenda w’ibitego 7.
Imikino yo muri iri tsinda yarangiye Amavubi atsinze igitego kimwe rukumbi cya Mafisango Patrick ku munota wa 19 bakina na Algeria i Blida mu 2009.
Brazil 2014 : Nta ntsinzi Amavubi yabonye : ni amanota 2/18 gusa
Iyi mikino yo gushaka itike yo kujya muri Brazil yatojwe n’abatoza babiri, Micho na Eric Nshimiyimana. Amavubi yatsinzwe imikino 4 anganya 2 n’umwenda w’ibitego 8.
U Rwanda nirwo rwari urwa nyuma muri iri tsinda ryari riyobowe na Algeria.
U Rwanda nirwo rwari urwa nyuma muri iri tsinda ryari riyobowe na Algeria.
Abayobozi ba FERWAFA batatu bayiyoboye mu majonjora y'ibikombe 3 by'Isi kuva mu 2004
Ibikombe 3 by’Isi, abaminisitiri 3 b’imikino, abayobozi ba 3 ba FERWAFA n’abatoza 10 b’Amavubi
Mu myaka 10 u Rwanda rwitabiriye amajonjora y’ibikombe 3 by’Isi, ariko umusaruro wabaye umwe aho Amavubi yasozaga imikino yo mu matsinda ari ku mwanya wa nyuma.
U Rwanda rwatangiye amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2006, minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo iyoborwa na Bayigamba Robert, maze 2005 ihabwa Habineza Joseph ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo mu 2006 naho 2010 Mitali Protais ayiyobora ruri mu majonjorayo mu 2014.
Mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryayobowe n’abayobozi batatu : Lt. Gen. Caesar Kayizari yayoboye FERWAFA kuva mu 1996-2006 ubwo u Rwanda rwashakaga itike mu 1998, 2002 na 2006.
Maj. Gen. Jean Bosco Kazura yayoboye FERWAFA ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2006 na 2010 mu gihe igikombe cya 2014 cy’Isi Ntagungira Celestin ”Abega” ariwe uyobora FERWAFA.
Muri aya majonjora ya nyuma y’aho u Rwanda ruviriye mu gikombe cy’Afurika, rwatojwe n’abatoza 10, Ratomir Dujković mu 2004, Roger Palmgren mu 2005, Michael Nees mu 2006-2007, Josip Kuze mu 2006-2007, Raoul Shungu nk’umutoza w’agateganyo mu 2008, Branko Tucak mu 2008-2009, Eric Nshimiyimana nk’umutoza w’agateganyo asimburwa na Sellas Tetteh mu 2009-2010 wakurikiwe na Micho mu 2012-2013 ndetse na Eric Nshimiyimana uyifite ubu. Muri aba batoza nta n’umwe wongerewe amasezerano.
Nyamara ariko birasa nk’aho aba bayobozi bose uko basimburanaga batagiraga umurongo ngenderwaho w’imikino (politiki) harimo no gutegura inzagihe irambye y’umupira w’amaguru mu Rwanda bafasha abana kwiga umupira bakiri bato n’ibindi.
No comments:
Post a Comment