AMAKURU

IBIGANIRO

Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.
Umukobwa uyu muhungu akunda we yemeza ko uburwayi bw’umukunzi we bwatewe n’uko iwabo bamuhatiye gushaka undi muhungu bivugwa ko afite amikoro kurusha uwo yakundaga.

Uyu musore wageze mu bitaro bya Nyagatare hafi saa tanu z’ijoro tariki 06/09/2013 yivugira ko atazi uburyo yahageze gusa akibuka ko akibwirwa n’umukunzi we ko agiye gushakana n’umuhungu iwabo bifuza yahise abura ubwenge yongera kubugarura yibona mu bitaro.

Nk’uko byemezwa n’abaganga bamwakiriye ngo ntiyaryaga cyangwa ngo anywe, ibi bikiyongeraho no kutavuga uretse kwandika message muri telephone k’ugize icyo amubaza kandi ngo yari afite agafoto ka passport iruhande rwe k’uwo mukobwa akunda.

Uyu mukobwa yarahamagajwe nyamara yari amaze iminsi 3 ashatswe n’uwo iwabo bifuzaga. Nk’uko abyiyemerera, n’ubwo yifuje ko tutangaza amazina ye ngo acyumva iyo nkuru yabuze amahoro ayabuza n’uwamushatse maze kuri iki cyumweru dusoje agera ku bitaro bya Nyagatare aje kureba uwo murwayi.

Bagihuza amaso, yasabye umugabo we wari wamuherekeje kwitahira akajya gushaka undi kuko ngo we uwe amubonye kandi atamusiga. Nk’uko Kigali today yabitangaje, ngo uyu nawe yiyambaje sebukwe gusa nawe n’ubwo yagerageje gusaba umukobwa we kumucyura bwacya agahitamo uwo akunda, we yaramuhakaniye amusubiza ko yamubonye nta kindi akwiye kurenzaho.

Umukobwa amuhakaniye, umubyeyi yafashe inzira aritahira, we asigarana n’umukunzi we dore ko yagaragaraga ko yakize kuburyo ubwo twateguraga iyi nkuru yari agiye gusezererwa.

Tubabajije niba batasuzuguye ababyeyi bose bavuze ko bagomba kubana kuko bakundana kandi n’ubwo ngo ntawugomba kwigomeka ku mubyeyi nawe adakwiye gutegeka ibidashoboka.

Doctor Coloneli Dieudonne yadutangarije ko indwara y’urukundo rwinshi bita Hysteria isanzwe kandi ivurwa igakira. Gusa ariko akaba yasabye ababyeyi guha abana babo uburenganzira bakihitiramo abo bashakana nabo kuko kubibakorera bishobora kuvukamo ingaruka nyinshi harimo n’urupfu.

Ababonye uyu musore n’inkumi bemeza ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe gusa, buri we yambaye impeta ku rutoki rwa kabiri uvuye ku gahera. Bavuga ko babikoze kubera isezerano bagiranye bagihuza umutima.

No comments:

Post a Comment