AMAKURU

Thursday, 12 September 2013

Nairobi-Umukobwa wiga muri Kaminuza yashyize hanze urutonde rw'abagabo 300 yanduje SIDA












Umukobwa wiga muri Kaminuza ya Nairobi(University of Nairobi) kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeli 2013 nibwo yatangaje urutonde rw’abasore n’abagabo 300 yaryamanye nabo mu myaka mike ishize none bose akaba yarabanduje agakoko gatera SIDA.

Nk’uko ikinyamakuru Kenyan Post cyandikirwa mu gihugu cya Kenya cyabitangaje, uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Engineering  yavuze ko muri aba basore n’abagabo 300 bose yaryamanye nabo bagakorana imibonano mpuzabitsina mu myaka mike ishize harimo abayobozi b’igihugu ,abaminisitiri, abasirikare ndetse n’ibyamamare bikomeye muri iki gihugu.
Aba bantu bose bamuteretaga bamwinginga ngo abemerere aryamane nabo . Uyu mukobwa iki kinyamakuru kitabashije gutangaza amazina ye, yavuze ko abenshi mu basore yabangiraga kubera impamvu zitandukanye. Hari abamusabaga ko yaryamana nabo ntamafaranga bamuhaye cyangwa abandi bakamuha amafaranga n’ibindi bintu bihenze akabangira kubera kubagirira impuhwe dore ko yari azi neza ko yamaze kwandura SIDA.
Nyuma yo gutangaza umubare w’abagabo yaryamanye nabo, uyu mukobwa w’imyaka 23 abenshi yabateye umutima cyane cyane abo yaryamanye nabo . Bamwe batangiye kwiheba batekereza ko nabob amaze kwandura iki cyorezo cyaburiwe umuti n’urukingo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru avuga ko hari umubare w’abagabo bangana gutya yaryamanye nabo yavuze ko buri wese ku giti cye azamuhamagara kuri telefone cyangwa akabigereraho dore ko afite amanumero yabo. Yabijeje ko agiye kubagira inama bose bakajya gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA hakiri kare indwara itarabarembya.
Uyu mukobwa yavuze ko yeruye akavuga ibi byaha byose yabagamo nyuma yo kwakira Umwami Yesu Kristu(Yezu Kristu) ndetse akemera ko agiye kugororokera Imana akava mu busambanyi bwari bwaramugize imbata.
Mu mazina afite kuri uru rutonde yanduje SIDA, uyu mukobwa yavuze ko harimo abasore yigana nabo muri iyi kaminuza ya Nairobi. Yabasabye imbabazi ababwira ko ibyabaye atari we wabiteye ahubwo ngo ni shitani(satani) yamushutse.
Kenyan Post yijeje abanya Kenya ko uru rutonde umunsi ruzajya ku mugaragaro izarubagezaho rwose uko rwakabaye.

No comments:

Post a Comment