AMAKURU

Monday, 28 October 2013

NIGUTE WAKORA CAPATI IWAWE




Capati ifite amateka maremare n’ubwo benshi mu batuye isi badahuriza hamwe ku nkomoko yayo. Nk’uko bivugwa ngo yaba ifite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde, ikaba kandi ngo izwi kuva mu kinyejana cya cumi na gatandatu.

Capati ni ifunguro rikundwa na benshi cyane kuri iyi si ya rurema bitewe n’uburyohe bwayo, ikaba yoroshye kuyitegura ikaba kandi igizwe n’ibintu bitari byinshi aribyo : ifarini, amavuta , umunyu ndetse n’amazi, gusa na none nk’uko byibazwa na benshi, akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe amateka yayo ndetse n’uko itegurwa. Nkuko bitangazwa na videojug.com.
Amakuru avuga ko Capati yagiye yitwa amazina atandukanye bitewe n’indimi zivugwa mu bihugu yagiye ibonekamo, aha twavuga nka capady mu gihugu cya Turukumenisitani, Roti mu gihugu cy’u Buhinde kimwe n’andi mazina atandukanye tutashoboye kurondora.
Muri Afurika Capati zikoreshwa cyane muri Afurika y’ i Burasirazuba, aha na none twavuga mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzaniya, Rwanda n’u Burundi, gusa ikigaragara ni uko hose izwi ku izina tumenyereye rya Capati, si hano gusa kuko no mu bindi bihugu by’Afurika nka Ghana n’ibindi biyikikije ushobora kuzihasanga.
Capati ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibiribwa bikozwe mu ifarini kimwe n’imigati itandukanye, amandazi, keke n’ibindi. Gusa itandukaniro ikaba ari uko Capati yo ifite ishusho itandukanye n’ibyo biribwa bindi. Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka, ndetse n’ishusho y’uruziga nyuma bakayikaranga ku ipanu yabugenewe.
Uko capati itegurwa
Nk’uko kandi byashyizwe ahagaragara n’impuguke bikanatangazwa ku rubuga rwa videojug.com mu mashusho anyeganyega bashyize ahagaragara, berekana ko Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu bingeri zose, ni ukuvuga abana, abantu bakuru, aboroheje n’abakomeye, imitegurire yayo itaruhanije habe na gato kandi ko ihendukikiye umuntu wese wakwifuriza kuyitegura.
Ubusanzwe hatoranywa ifarini y’ingano nziza. Urugero ushaka gutegura capati akoresha ruterwa n’umubare wa capati ashaka.
Ifarini imaze kuvangwa neza n’isukari ku rugero cyangwa mu munyu bitewe na capati umuntu akunda, igenda yongerwamo utuzi dushyushye buhoro buhoro ari nako umuntu agenda afunyanga kugeza aho agereye ku gitigita (abenshi bakunze kwita pate) akeneye.
Iyo umuntu amaze kuvanga neza ashobora na none kugenda yongeramo n’amavuta (abenshi bakunze gukoresha amavuta ya buto), kugeza aho wa mutsima akeneye usigara worohereye.
Iyo uwo mutsima umaze kugera ku rugero bifuza, uterekwa ahantu hasukuye kandi ugapfundikirwa neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma bagategereza ko ubyimba uko bashaka.
Umutsima umaze kubyimba neza ukatwamo udupande duto duto, ni ukuvuga agapande kagomba kuvamo capati imwe. Hakoreshejwe ingiga y’igiti ibaje nk’umwiburungushure cyangwa se icupa rifite isuku, noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati nk’uko tuyizi kugeza kurugero rwifuzwa, ari nako wongera ho agafarini gake kugirango capati yawe idafata hasi.
Iyo capati imaze kugira iforomo yifuzwa, yotswa neza ku ipanu yabugenewe igenda yongerwa utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushiririza ariko capati bagenda bayihindagura impande zose kugeza ihiye.
Ishobora kongerwamo ibirungo cyane nk’igitunguru cyangwa ibindi bituma irushaho kugira impumuro nziza mu gihe bafonyanga ya farini, maze ukayitegura neza kandi ukirinda ko yakwinjiramo amavuta menshi.
Capati kandi nk’uko benshi babivuga ngo iherekeza ibiribwa bitandukanye twavuga nk’umureti w’amagi, udushyimbo, inyama n’ibindi bitewe n’indyo umuntu ahisemo.
SRC UMUHINDO

No comments:

Post a Comment