AMAKURU

Tuesday, 18 February 2014

U Burusiya : Hari umutwe w’ingabo ugizwe n’impanga gusa


U Burusiya: Hari umutwe w’ingabo ugizwe n’impanga gusa



U Burusiya nka kimwe mu bihugu ku Isi gifite igisirikare gikomeye ndetse igisirikare kikaba kimwe mu bintu Abarusiya bazwiho kwitaho cyane, noneho uretse intwaro zitangaje, bongeye gutangaza abantu bashyiraho umutwe wihariye w’ingabo ugizwe n’abantu b’impanga gusa.
Mu nkuru ya BBC yanditse ko uyu mutwe w’ingabo wihariye ugizwe n’impanga gusa, washingiwe mu majyepfo y’u Burusiya, mu mujyi witwa Rostov-na-Donu, mu birometero 1000 mu majyepfo ya Moscow, aho bashinzwe gukumira no kurwanya imyigaragambyo.
Intandaro yo gushyiraho uyu mutwe w’ingabo wihariye, yabaye ko ngo habayeho ko amatsinda atatu y’abasore bavutse ari impanga ebyiri ebyiri, baje bagasaba kwandikwa ngo binjizwe mu gisirikare.
Abatoza babo, bavuga ko bakunze uburyo bene aba basirikare baba baravutse ari impanga bakorana neza nk’ikipe.
Umwe muri izi mpanga yavuze ko kugira ngo amenye icyo umuvandimwe we agiye gukora, bimusaba gusa kureba kuri we maze akamenya ibikurikiyeho bitabasabye kuvuga byinshi.
Abagize iri tsinda ry’abarwanya imyigaragambo, bose ni abasore babiri babiri basa ku isura, igihagararo ari kimwe ndetse n’imitekerereze yenda guhura kuko baba bahuje byose hafi 100% ndetse banakundana by’akarusho.
Ibanga rya byiose muri aba basore ni uko bakorana neza
Umwe muri izi ngabo witwa Nikolai Matsina avuga ku muvandimwe we Alexander Matsina, agira ati : “Birigaragaza, umuvandimwe ni umuvandimwe. Ni umvandimwe wange nkunda cyane, ku buryo kuhaba kwe mba mbyiyumvamo niyo naba ntamureba Atari kumwe nanjye.”
Pavel Sevryukov nawe avuga ibimeze nk’ibyo avuga uburyo yiyumvamo umuvandimwe we bahagararanye.
Ati : “Nibyo, byose bigira icyo bihinduraho mu buryo bwinshi. Uyu ni umuvandimwe wange, ndamwizera byuzuye. Ndabizi neza ko buri gihe yamfasha kandi yandinda. Simwishisha na gato.”
Aba bapolisi b’impanga babarirwa mu mutwe umwe utabara aho rukomeye mu guhosha imyigaragambo, gutabara abafashe bunyago, no gukiza abaheze ahantu hagoranye, ku buryo bibasaba gushyigikirana no kwizerana n’abo baba bari kumwe.
Umwe mu bagize iri tsinda witwa Pavel Pokidov asobanura uburyo n’ikibatera kwiyumvanamo agira ati : “Nta byiyumviro bya gatandatu (Sixieme sens/ Sixth sense) twifitemo hagati yacu. Twifitemo ubumuntu buzima gusa. N’abandi bantu bashobora gukorana neza bagafatanya, rero nta byiyumvo bya gatandatu tugira hagati yacu.”
Alexander uva inda imwe na Pokidov agira ati : “Twakuriye hamwe gusa, tumarana umwanya wacu munini hamwe, ni nayo mpamvu muzi neza. Nawe aranzi neza.”
Umutwe w’ingabo zidasanzwe w’u Burusiya wagiye ushinjwa kenshi kuragwa n’ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu mubihe byatambutse, cyane cyane mu ntambara ebyiri za Chechnya. Izi sura nshya zigiye zisa, bakaba biteze ko wenda zizafasha mu kubagarurira isura nziza.
Abarusiya barangaje mu gukora ibintu bigendewe ku bavutse ari impanga, kuko uretse aba bajya mu gisirikare bagishyirwa mu mutwe umwe wihariye, hari na resitora imwe i Moscow ivugwaho guha akazi abantu bavutse ari impanga gusa.

No comments:

Post a Comment