AMAKURU

Wednesday, 11 September 2013


Habonetse umwana utari uzwi wa Gen. Gisa Rwigema, avuga ko yahigwaga



Habonetse umuhungu wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, Intwari y’Igihgu, uwo mwana kaba atarigeze amenyekana, agatangaza ko umufasha wa Rwigema yigeze gushaka kumuhitana we na nyina akiri uruhinja mu gihugu cya Uganda bituma abaho mu bwihisho.
Uwo muhungu witwa Alfred Gisa w’imyaka 24, yivugira ko yongeye kugaragara nyuma y’imyaka myinshi ahishwe na nyina mu gihe Janet Rwigema yari amaze amuhiga.
Mu butumwa yanditse kuri Facebook, Alfred Gisa yavuze ko kuri ubu ari mu Rwanda ariko ahantu atashatse guhita agaragaza.
Alfred Gisa wavutse kuwa 16 Mata 1990, Gen Rwigema ari gutegura urugamba rwo kubohora u Rwanda, aba ari we umwita “Alfred Gisa”.
Maj Gen Rwigema watabarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu rugitangira, mu Ukwakira 1990, bivuze ko Alfred Gisa yari igitambambuga ntiyamenye ko se yapfuye.
Alfred Gisa mu buhamya bwe yavuze ko yabayeho mu bwihisho, ati “Ariko, kubera akababaro, mama wanjye yakomeje kwihanganira guhigwa na mukadata Janet Rwigema. Ndi uruhinja mama yampinduriye amazina akomeza kumpisha kugeza none.”
Kuva icyo gihe izina yari yarahawe ni Alfred Bada (Bada bisobanura ‘bazagaruka’ ubikuye mu Kigande)
Kugeza ubu, Gen Rwigema, mu Rwanda yari azwiho ko yari afitanye abana na Janet wenyine. Abo bana babiri bari mu myaka 20 aribo Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema, bakaba biga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Madamu Janet Rwigema kuri telefone, mu ijwi rituje n’ikinyabupfura, yatangaje ko uwo mwana na nyina ntabo azi, ati “Sinigeze mwumva na rimwe [Alfred Gisa]. Ariko nigeze kumva iby’iyo nkuru umuntu abivuga gusa. Mu by’ukuri nta n’ubwo nzi uyu muhungu, sinzi n’uwo mugore [Eunice Matsiko] avuga ko ari nyina. Ashobora kuza hakagenzurwa ko koko ari umuhungu wa Nyakwigendera Fred Rwigema.”
Inyandiko zigaragaza ko Gen Rwigema yaguye ku rugamba nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo za RPA ziteye u Rwanda mu Ukwakira. Kuri ubu umurambo we ushyinguye mu irimbi ry’intwari riri iruhande rwa Sitade Amahoro. Ni nomero ya mbere ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Tariki ya 1 Gashyantare ni umunsi wahariwe kwibuka Gen Rwigema n’izindi ntwari z’igihugu.
Uyu muhungu mushya wa Rwigema avuga ko nyina yitwa Eunice Matsiko ariko nta muvugaho byinshi.
Ku rukuta rwe rwa facebook, Alfred agira ati “Impamvu y’ubu butumwa ni ukwereka isi ko ndambiwe guhora mpishe uwo ndiwe, ko ngomba kujya ahagaragara mbashe kwiyunga n’ahashize”. “Ndashaka no kumenyesha bariya bampigaga njye na na mama wanjye nkunda, ko bene icyo gihe cyarangiye. Bagomba kwemera ko mpari. Sinzongera kubaho nihishe ukundi.”
Alfred Gisa avuga ko azatanga andi makuru mu minsi iri mbere kugira ngo babashe kumusobanukirwa neza, ati “Uko ibihe bigenda bihita, nzakomeza kuvuga inkuru y’ubuzima bwanjye, ntekereza ko bizamvanamo ihahamuka nanyuzemo njye na mama.”
Iyi nkuru ya Alfred Gisa iratuma abantu bibaza byinshi ku myitwarire ya Janet Rwigema kuba yaranze uwo mwana na nyina. Mu myaka yashize hari ibihuha byavugaga ko Janet Rwigema yaba agenda acecekesha buri wese yaba aziko yagiranye umubano na Gen Rwigema.
Aya makuru agiye gutuma Janet Rwigema yibazwaho na benshi, ku kuvuga ko atashakaga uwo mwana.
Inshuti za Gisa kuri Facebook zikomeje kumushimira zimwifuriza kumera neza.
Nta makuru y’ukuntu Alfred yagiye arusimbuka muri iyi myaka yose ariko ubutumwa bwo kuri facebook hari icyo bugaragaza.
Yaranditse ngo “Ndashaka gushimira Mama wanjye wakomeje kundinda no gukomeza kwihangana mu bigeragezo yanyuzemo ubwo yanderaga. Icya kabiri ndashimira inshuti zose za data zagiye zimfasha igihe nari nihishe.” Akomeza agira ati “Nk’uko abahanga babivuze ; Iburasirazuba-Iburengerazuba, mu rugo ni heza. Nishimiye kuba mu rugo.”

Alfred Gisa, umwana wabonetse wa Gen Fred Gisa Rwigema

Alfred Gisa na se Maj. Gen Fred Gisa Rwigema(Ifoto yakozwe)

No comments:

Post a Comment