AMAKURU

Wednesday, 11 September 2013

Kuki indaya z’abagabo zitavugwa


Kigali : Kuki indaya z’abagabo zitavugwa kandi nazo zihari ?


Yanditswe kuya 11-09-2013 - Saa 11:29' na Emma-Marie Umurerwa

Bamwe mu bakobwa n’abagore, bakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bababazwa no kumva iyo havuzwe indaya hari bamwe bahita bumva igitsina gore gusa, kandi ngo n’igitsina gabo gikora ako kazi.
Abasore bakora ako kazi ariko bo bahakana ko atari indaya, ngo kuko nta ndaya y’umugabo ibaho, ahubwo bo bafite inyito yihariye bitwa.

Abakora umwuga w’uburaya b’igitsina gore, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, bamwe muri bo bagiye bafite ahantu runaka bajya gutegerereza abakiriya, aribyo bakunze kwita “gutega indege”. Aho hantu ngo bahahurira n’abasore nabo baje muri ako kazi, ariko ntibavugwa ko nabo ari indaya.
Nkuko bamwe mu bo twaganiriye babitangaje, ngo abasore nabo basigaye bajya gutega indege.
Amazina y’abo twavugishije yagizwe ibanga nkuko babidusabye
Umukobwa twise Coquine, w’imyaka 23, atuye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega, akaba ngo ajya gutegera aho bita KBC, akanahahurira na bamwe mu basore nabo baje gutega, avuga ko atumva impamvu bitirirwa uyu mwuga bomyine.
Coquine agira ati : “Aho dutegera haba hari abasore nabo bategereje abakiriya. Nabo bakora uburaya nk’uko natwe tubukora, ariko usanga abantu batajya babavuga, ahubwo havugwa indaya hakumvikana abakobwa n’abagore gusa.”
Libertine, nawe akora akazi k’uburaya, atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka nka 30. agira ati : “Abahungu nabo bakora uburaya, ariko iyo habaye umukwabu, usanga abagore n’abakobwa aribo bafatwa bonyine gusa. Kuki abasore bo badafatwa ?."
IGIHE yavuganye na bamwe mu basore, bivugwa ko bajya gutega indege, ariko ntibemera ko ari indaya ngo nta ndaya y’umusore ibaho.
Robust ni umusore w’igihagararo kiringaniye n’igikara gitsize uri mu kigero cy’imyaka nka 28. Mu ijwi rinize avuga ko adashobora kwemera kwitwa indaya na rimwe.
Uyu musore w’ibigango biringaniye, bigaragara ko akora siporo, utuye mu Murenge wa Nyakabanda, yemera ko nawe ajya gutega indege rimwe na rimwe, ariko akaba Atari indaya.
Abivuga muri aya magambo, ati : “Njyewe unyise indaya twabipfa, kuko mba ndi ku kazi. Ntabwo ndi indaya rero. Nta ndaya y’umugabo ibaho, habaho indaya z’abakobwa gusa.”
Uyu musore warangije amashuri yisumbuye gusa, yakomeje avuga ko bafite abo bakorana bazwi, ubundi bo bakaba bitwa “abapfubuzi”.
Ubusanzwe ngo abapfubuzi bo ntibakunda kujya gutega nk’uko abakobwa [indaya] batega, kuko bo baba bazwi n’abakiriya babo bakajya babarangira n’abandi bityo bityo. Ngo bajya gutega indege iyo baburirije burundu nk’uko Robust, abivuga.
[Ese koko abagabo n’abasore bakora ibikorwa by’uburaya ntibakwiye kwitwa indaya ? Aha icyakwibazwa ni ukumenya uko abagura izi ndaya z’abagore icyo bitwa cyo !]
Gusa indaya z’abagabo zo zirasanzwe n’ubwo inyito zazo zitandukana bitewe n’ibihugu
Mu Rwanda, abahungu cyangwa abagabo bishyurwa mu buryo butari bumwe kubera imibonano mpuzabitsina, bagiye bahabwa inyito zitandukanye aho biswe "abapfubuzi", abandi bakabita "abunganizi" [bitari mu mategeko], n’izindi nyito zihariye, gusa ntawahamya igihe izi nyito zaziye mu kinyarwanda gikoreshwa n’abubu.
Mu mahanga naho, bene aba basore basanzwe bariho, kandi nabo bafite inyito nk’aho mu Gifaransa n’Icyongereza, hari inyito yitwa "Gigolo" bishatse kuvuga umuhungu muto ukundwa n’abagore bamuruta.
N’ubwo Gigolo bitavuga neza neza umusore wishyuza kubera igitsina, ariko ho hari n’indaya z’abagabo zemewe n’amategeko y’ibyo bihugu, nk’aho ku mateleviziyo yabo, n’ibinyamakuru usanga hari amatangazo yamamaza ahamagarira abagore babyifuza guhamagara umusore ugaragara mu mashusho, hariho na numero ye ya teklefoni ndetse n’aho abarizwa, akaba yakunganira ubyifuza mu bijyanye n’imibonano.
icyo bene aba basore bicuruza ku bagore bahuriraho ni uko bose usanga biyitaho ku buryo bw’imibiri yabo bakora za siporo zituma bagira igikundiro ndetse n’imyambarire yabo ikaba iya gisirimu, kandi ngo benshi bishyuza menshi ku buryo hari n’abagurirwa ibikorwa n’ibikoresho bihenze birimo amamodoka na telefoni zihenze n’amahabara yabo, amwe n’amwe aba asanzwe afite abagabo bishoboye.

No comments:

Post a Comment