China: Niho haba abajura bibisha ubwenge kurusha abandi ku isi
Abajura bari bamenyerewe ni abibisha intwaro cyangwa se abitwikira ijoro bakiba ibyaraye hanze cyangwa bagafatirana abantu batashye nijoro. Ariko mu gihugu cy’Ubushinwa abajura bagaragaje ko bafite ubujura bukoresheje ubwenge kurusha abandi bose ku isi.
Agatsiko k’abajura kishyize hamwe, gafata bus itari isanzwe ikora akazi ko gutwara abantu, bayitera amarangi y’ama bus asanzwe atwara abantu mu mujyi wa Shenzen ho mu majyepfo y’Ubushinwa, bafite umugambi wo kuza kwiba abagenzi baza kugenda muri iyo bus.
Icyo gikorwa cyo gusiga amarange iyo Bus cyatwaye ako gatsiko k’abajura amafaranga agera ku ma yuans 40,000, angana na 4800 Euros, bamaze kuyisiga ayo marange banayishyiraho puraki bari bibye kuri bus yari isanzwe ikorera muri ako gace, ubundi bagatwara abagenzi mu ma saha ya nijoro kugirango batazapfa kumenyekana.
Bamwe mu bajura bakaba barigiraga abagenzi muri iyo bus kugirango bagende biba abagenzi bari muri iyo bus, kuburyo bibaga hagati y’amafaranga 50 na 90 y’ama Yuans akoreshwa mu bushinwa, ( ari hagati ya 6 na 9 euros) kuri buri mugenzi wabaga ari muri iyo bus.
Bakaba barakomeje ubwo bujura kugeza aho baje gufatwa n’inzego za polisi nyuma y’amezi abiri bamaze kubona inyungu igera ku 3,600 by’ama euro kuyo bashoye.
Bantu murarye muri menge uko Isi itera imbere niko n’abajura bakaza ubwenge bwo kubiba.
No comments:
Post a Comment