DR Congo, u Burundi na Tanzaniya mu myaka itatu biraba bivoma lisansi mu Rwanda
Bimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bizajya bikoresha lisansi bivomye i Kigali, mu gihe nta cyaba gihundutse ku mushinga wo kubaka umuyoboro wa lisansi uhuza Kigali na Eldoret unyuze i Kampala muri Uganda.
Uyu mushinga wo kubaka uyu muyoboro wa lisansi izajya ibikwa mu bigega i Kigali, biteganyyijwe ko ugomba kuba wamaze gushyirwa mu bikorwa mu myaka itatu gusa.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Christian Rwakunda yemeje ko ibihugu bya DR Congo, Burundi na bimwe mu bice bya Tanzaniya bigiye kujya bivoma lisansi i Kigali, aho kujya kuyivoma Eldoret muri Kenya.
Uyu muyobozi yasobanuye ko magingo aya igishushanyo mbonera kiri gukorwa kandi kigomba kuba cyarangiye bitarenze muri Kanama uyu mwaka.
Isosiyete yo mu Bwongereza yitwa Penspen ikora ibijyanye n’ubwubatsi bw’ibikoreshwa mu mishinga ya lisansi niyo yahawe akazi ko gukora iki gishushanyo mbonera kizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 51 azatangwa n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda.
Uyu muyobozi ashimangira ko kugira ibigega bya lisansi i Kigali bizagabanya ikiguzi cy’itwara rya lisansi mu Rwanda.
Yagize ati “Bizagabanya amafaranga mensi yagenderaga mu gutwara lisansi, kandi binorohereze mu buryo bw’amafaranga n’igihe ku bindi bihugu bizaba biyikura i Kigali aho kujya kuyizana Mombasa.”
Ubuyobozi kandi bwatangaje ko aho ibi bigega bizubakwa hazamenyekana nyuma y’iki gishishanyo mbonera kiri gukorwa.
Uyu mushinga ugiye koroshya itwara ry’ibikomoka kuri peterori uje usanga iyindi harimo n’iyamaze gushyirwa mu bikorwa harimo gukoresha irangamuntu nk’urupapuro rw’inzira, viza imwe kuri ba mukerarugendo, guhuza gasutamo n’iyindi.
Gusa iyi mishinga yose iri gukorwa n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda.
No comments:
Post a Comment