Frank Joe, umuhanzi, umukinnyi w'amafilime n'umunyamideli w'umunyarwanda ariko uba muri Canada n'umuryango we, akomeje gutera intambwe ikomeye muri sinema yo muri Hollywood. Kuri ubu yongeye kubona amahirwe akomeye yo kugaragara muri filime y'uruhererekane yitwa Painkillers iri gukinirwa muri Hollywood.
Uyu munyarwanda umaze kwigaragaza neza mu bijyanye no kwerekana imideli muri Amerika no gukina filime, yatoranyijwe mu bakinnyi b’ibihangange bazagaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Painkillers izajya ica ku mateleviziyo akomeye ku isi.Frank Joe ni we watsinze mu bantu ibihumbi n'ibihumbi bashaka gukina basa na Djimon Hounsou
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Frank Joe ku murongo wa telefone ari muri Canada, yadutangarije ko yabonye aya mahirwe atangaje nyuma y’uko ari we watsindiye kuba umukinnyi uzakina asa n’icyamamare muri cinema ya Hollywood witwa Djimon Hounsou. Uyu Djimon Hounsou amaze gukora amateka akomeye i Hollywood kuva yahagera mu mwaka w’1990 dore ko ari umwe mu bakinnyi bagaragaye mu mafilime akomeye nka Gladiator, Amistad, Blood Diamond, The Island , Never Back Down n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi nyarwanda amaze gutera intambwe ikomeye muri sinema
Frank Joe, yadutangarije ko ari we wujuje ibyasabwaga ku mukinnyi ufite ibigango nk’ibya Djimon Hounsou , indeshyo, isura n’imyitwarire kugira ngo azabashe gukina ibisabwa muri iyi filime izatangira kwekerekanwa ku mateleviziyo muri Gicurasi 2014.
Agiye gukinana n'iki cyamamare nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2013 yakinnye mu yindi filime y'uruhererekane ikomeye yitwa “Hell on Wheels"
Hashize iminsi mu rwanda havugwa amakuru y’uko Frank Joe ari we watoranyijwe na Minisiteri y’Umuco kugira ngo azigishe abakobwa bahatanira Miss Rwanda 2014 igihe bazaba bari muri Boot camp, gusa uyu muhanzi yabihakanye avuga ko ahugijwe n’iyi filime ari gukina. Ati, “Ibyo kuza mu Rwanda ntabwo ari byo kuko ubu mfite akazi kenshi kuko hari filime turi gukina yitwa Painkillers ni mu bwoko bwa TV Series. Izajya ica ku mateleviziyo ya hano muri Amerika. Ubu mfite akazi kenshi, ibyo bya Miss Rwanda ntabwo nzabizamo kuko hajemo utubazo nyine n’ako kazi navuze ntabwo byanyorohera. Mba naraje mu Rwanda ku itariki ya mbere ariko ntabwo byakunze.”
Yakomeje agira ati, “Muri iyo filime rero harimo icyitwa Photo Double, bashakisha umustar uzakina filime, bagashakisha n’umuntu usa nka we bitewe n’indeshyo, umubyimba…uwo mugabo Djimon Hounsou ni we abantu benshi bavuga ko dusa. Kera yari umu mannequin aza kubivamo ajya mu gukina amafilime. Akomoka muri Benin, ariko yakuriye mu Bufaransa. Yari afite amateka meza cyane kandi naramukunda cyane, cyane pe!”
Tumubajije niba agiye kugaragara muri filime asimbuye Djimon Hounsou , Frank Joe yagize ati, “Gukina muri iyi filime ntabwo nzamusimbura ahubwo nzaba mu doubling(mu mwanya wo kumukoresha bazajya bankoresha mu ma scenes amwe n’amwe). Nageze ikirenge mu cy’umustar wanjye kandi nakundaga mu myaka irenga 15. Ni ikintu gikomeye cyane mu buzima bwanjye, kandi Hollywood kubonamo umwanya muri filime yabo biragoye cyane. Bisaba gukora cyane, ukerekana ko ushoboye pe”
N’ubwo ahuze cyane muri iyi minsi kubera izi filime zo muri Hollywood ari gukina, Frank Joe ngo ntabwo bizamubuza gukomeza gukora umuziki kuko ari wo yifashisha mu gihe habaye amahitamo y’abakinnyi ba filime cyangwa abanyamideli.
Ati, “Umuziki ni cyo kintu cyangize Frank Joe kandi n’iyo ngiye muri ayo marushanwa haba inaha muri Canada cyangwa muri Hollywood ngenda mvuga ko ndi Frank Joe, umuhanzi w’umunyarwanda. Umuziki ntabwo nawuvamo kuko ni ikintu kimfasha cyane. Ubu mannequin rero, nabyo nishyizemo ko ngomba kubikora kandi neza. Inaha dukora amarushanwa menshi haba mu bu mannequin, gukina filime, ubu nashyizemo ingufu muri ibi byiciro byombi. Gusa nk’umugabo ufite umugore n’abana mba ngomba gukora nkabona amafaranga ariko umuziki ntabwo nawuhagarika. Nabaye nshyizemo akaruhuko gato kubera filime n’ibyo ubu mannequin ariko byose ndabikora. Umuziki, filime na fashion, nibyo bitunze Frank Joe.”
Abakinnyi bakomeye muri sinema Kimora Lee na Djimon Hounsou.
Yasoje agira ati, “Ikintu cyampesheje amahirwe yo gutsinda aya marushanwa yo gukina muri iyi filime, nabigezeho kubera confidence(kwigirira icyizere). Uyu munsi ngatsindwa, ejo ngatsinda bakankunda. Nyuma yo kunkunda banyanga sincike intege ejo nkagaruka , natsindwa nabwo sincike intege ngakora cyane. Nzi neza ko muri njye nifitemo ikintu undi muntu adafite kandi ngomba kugikoresha neza.”
Ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Hollywood
Djimon Hounsou ni umukinnyi w’amafilime ukomeye ukomoka muri Benin, akaba yaravutse ku itariki ya 24 Mata 1964 i Cotonou, yamenyekanye cyane muri filime zikomeye nka Gladiator, Amistad, Blood Diamond, The Island , Never Back Down….. Djimon Hounsou yageze mu Bufaransa afite imyaka 13 akaba yarahise ajya kuba ahitwa Lyon aho yabanaga n’abavandimwe be. Yaje kujya i Los Angeless mu 1990 agiye gukina filime. Filime ya mbere yagaragarayemo yitwa Without You I'm Nothing, gusa gukina mu mafilime ya mbere byabanje kumugora kubera ko atavugaga Icyongereza ahubwo yivugiraga Igifaransa gusa kuko ari rwo rurimi yakuriyemo. Amaze kuba umukinnyi ukomeye ndetse afite amateka akomeye muri Hollywood.
Frank Joe nk’umunyarwanda na we utangiye kwigaragaza muri sinema yo muri Amerika, ahamya ko ari ikintu gishimishije kuba agiye gukinana n’umukinnyi w’icyamamare yakuze akunda.
REBA INDIRIMBO NI WOWE YA FRANK JOE:
@ inyarwanda.com
No comments:
Post a Comment